Radio ya Rubanda 98.7 FM
Radio ya Rubanda 98.7 FM

Radio ya Rubanda 98.7 FM

Iyi ni Radio ya Rubanda, ni Radio umubyeyi yumvana n’umwana n’umwuzukuru, ni radio umugore yumvana n’umugabo, sebukwe na nyirabukwe. Ntuyihererane, ntuyumve wenyine, yigeze kuri Rubanda rugari. Niba ushaka kutugezaho amakuru y’aho uherereye, niba ushaka ko tugufasha kubara inkuru yawe, niba wifuza kugira icyo udufasha cyangwa ufite inama watugira, duhe ubutumwa bwawe kuri e mail, iyarubanda2025@gmail.com cyangwa iyarubanda25@yahoo.com Mugire Imana y’I Rwanda, ibarindire aho muri, muhahe muronke, mu Rwanda urwo ari rwo rwose, urwa gasabo n'urundi.

Announcement

May 21, 2025

UBUTUMIRE

Turabasuhuje nshuti bakunzi ba radio ya Rubanda, VOM. Turimo gutegura ikiganiro kuri Rubanda nk’ijambo (concept) n’izina rya Radio. Ubusobanuro bw’ibanze Abanyarwanda bakuze bashobora kwibuka imbwirwaruhame cyangwa ibiganiro byakoreshejwemo amagambo akurikira: Rubanda rw’umwami Rubanda rugufi Rubanda nyamwinshi Rubanda rwa giseseka Rubanda igoka Rubanda rucirirtse Rubanda (mu byiciro by’ubudehe), etc. Aya magambo yose afite uburyo yumvikanye mu bihe yakoreshejwemo, kandi muri ibyo bihe hari abanyarwanda babyiyumvagamo bakumva ko ari Rubanda cyangwa bakabona abandi ari Rubanda, n’ubwo hari abandi bishobora kuba byarabateraga ipfunwe. Ibibazo nsanganyamatsiko Muri iki gihe, Rubanda ni nde/ ibayeho ite mu ubuzima busanzwe n'ubwa poliiki y’igihugu? Bimwe mu bibazo byibazwa: Wowe nshuti ya radio ya Rubanda, iyo mvuze Rubanda muri iki gihe wumva iki? Rubanda muri ibi bihe ni nde? Rubanda yubaka igihugu ite? Rubanda ibana ite n’ubutegetsi? Rubanda yiboha/yibohoza ite? Radio ya Rubanda wumva yabwira iki Rubanda? Mwese murararitswe. Uwumva ashaka guhabwa ijambo yatwandikira kuri iyarubanda2025@gmail.com, cyangwa iyarubanda2025@gmail.com, cyangwa akohereza audio y'incamake y’ibitekerezo bye n'ibisubizo kubibazo byabajijwe kuri +27732013453, kugira ngo tuzasome ibisubizo byanyu um kiganiro. Kuri VOM, ntimuniganwe ijambo

Top Audio Clips

Latest and Breaking News in the USA
News | 1 min
Latest Weather Report in the USA
Weather | 1 min
Latest Sports News, Scores And Highlights in the USA
Sports | 1 min