Ubutegetsi n’Abaturage: Uko Politiki Ihindura Sosiyete
13 May 2026

Ubutegetsi n’Abaturage: Uko Politiki Ihindura Sosiyete

Igitondo

About

Ikaze, karibu kuri radio ya Rubanda, VOM, aho tuganira kandi tugatekereza ku bibazo bigira uruhare ku mibereho yacu, imibereho y’imiryango yacu n’ahazaza h’igihugu cyacu. Iki kiganiro kitwa Iminota itandatu y’impinduka. Ni ikiganiro cya radio ya Rubanda. Mu Iminota itandatu y’impinduka, abatumirwa bacu bavuga kuri Politiki, ubuyobozi, icyizere cy’abaturage n’inshingano rusange muri demokarasi n’ibihugu bigendera ku amategeko. Ikiganiro cy’uyu munsi gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubutegetsi n’Abaturage, Politiki na Sosiyete. Nk’uko bisanzwe, muri hamwe na njye Charles Ishimwe.

Muri buri muryango, politiki igira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi. Iyo hariho politiki mbi cyangwa abanyapolitiki babi, abaturage baragoka. Uyu munsi turaganira ku mubano hagati y’abanyapolitiki n’abaturage, ndetse n’uburyo sosiyete yitwara igihe ubutegetsi buhindutse, iyo zihinduye imirishyo. Turebe uburyo abayobozi bakwiye kubana n’abaturage.  

1. Ikibazo nifuje ko dutangiza iki kiganiro kiragira kiti: Abayobbozi n’abayoborwa babana bate, bagirana iyo sano igira izihe ngaruka iyo ubutegetsi buhindutse? Mu yandi magambo, kbera iki rimwe na rimwe abaturage bashyigikira abayobozi buhumyi, bakabipfa n’abandi, bagasubiranamo bikabiije cyane cyane iyo zihinduye imirishyo, iyo ubutegetsi buhindutse?

2. Ubwoba, icyizere cyangwa ubudahemuka, icyene-wabo, ubufana bukabije cyangwa munyangire, bigira uruhe ruhare muri politiki? Iki kibazo ndakibaza mpereyey ku bihe turimo Iwacu aho abayobozi ba gisirikari batera ubwoba urubyiruko, bati hanze aha harri abantu bazaza bakabarimbura, bati twe ubusore bwacu twabukoresheje turwanira igihugu, wareba neza ugasanga babikorana iterabwoba rigamije kwigarurira rubanda no gushora abantu muri politiki igamije gucungira umutekano inyungu bwite z’abashaka kwikubira no gusazira ku ubutegetsi.

3. Hakorwa iki rero? Twe nka Rubanda, twe tuzi ko igihugu ari icya twese, ko gihoraho, kandi ko abayobozi ari abagenzi, ko babaho, bagapfa, bakavaho hakavuka abandi, twagira iyihe nama abanyarwanda?

Abanyepolitiki bagomba kumenya ko ari abakozi b’abaturage; bose hamwe bakumva ko abayobozi ari ab’igihe gito mu gihe ubuyobozi, inzego n’ibigo by’igihugu bihoraho. Hakwiye kwirindwa ko muri politiki umuntu umwe afatwa nk’ikimara, nka Kamara, hakirindwa amacakubiri ya politiki kuko muri rusange abakina politiki bose bagombye kubikora mu nyungu za Rubanda, abantu bose bagomba kwirinda kwitiranya ihugu n’umutegetsi runaka, bakamenya ko igihugu kitarangirana no guguhinduka kw’umuyobozi n’ingoma ye. Abayobozi n’abaturage, abayoborwa cyangwa Rubanda bose bafite inshingano mu kubaka igihugu cyabo.

Demokarasi nziza ntishingira gusa ku bayobozi beza, ahubwo inashingira ku abaturage batekereza kandi babaza ibibazo mu bwisanzure, abaturage bafite uruhare, batanga umusanzu wose bashoboye, w’uburyo n’ibitekerezo, mu kubaka igihugu bifuza. Impinduka za politiki ntizikwiye gucamo abaturage ibice cyangwa gusenya icyizere hagati yabo cyangwa icyo bagomba kugirira inzego z’igihugu.

Ibiganiro, kwihanganirana cyangwa koroherana muri politiki ni ingenzi mu kubaka amahoro n’ubumwe muri rubanda. Igihugu kirushaho gukomera iyo abaturage bitabira inshingano zabo neza, baganira kandi bakabaza abayobozi kubirebana n’inshingano zabo, mu bwubahane, hatitawe ku uri ku butegetsi.